Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe isuku n’Isukura, WASAC, bwatangaje ko guhera Taliki 10 kugeza Taliki 12 henshi mu Mujyi wa Kigali hagiye kubura amazi. Muri icyo gihe ngo abakozi ba WASAC bazaba barimo gusana umuyoboro wa Nzove-Ntora.
Niyi mpamvu amazi azabura mu bice bya Gisozi, Kagugu, Gacuriro, Kami, Rwankuba, Kacyiru, Kamukina na Rugando.
Si aho gusa kuko no muri Nduba, Gasanze, Nyarutarama, Nyabisindu, Nyagatovu, Kibagabaga, Rukili, Kinyinya, Bumbogo, mu Makawa, Gihogwe, Karuruma, Jabana, Jali na Gatsata n’aho ni uko.
WASAC isaba abatuye muri ibyo bice kubika amazi yo gukoresha muri icyo gihe kandi ikabasaba kubyihanganira.
https://twitter.com/wasac_rwanda/status/1557030093809221633
Ibi bitangajwe mu gihe hari hashize ibyumweru bitatu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura cyatangaje ko kubera ibura ry’amashanyarazi ku ruganda rutunganya amazi rwa Nzove, hari ibice hafi ya byose by’Umujyi wa Kigali bizabura amazi.
Icyo gihe nabwo WASAC yasabye abatuye Umujyi wa Kigali gutangira kuyabika hakiri kare kugira ngo hazaboneke ayo gukoresha.
Ibice byavugwaga ko bitari buyabone ni ibyo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.
Ngo hari imirimo y’inyongera byabaye ngombwa ko ikorwa ku muyoboro wabahaga amazi wangiritse.





