Abarundi bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye bahuriye muri Kiliziya yitiriwe Isakaramentu Ry’Urukundo iri i Gitega bibuka urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’u Burundi witwa Cyprién Ntaryamira.
Abaje kumwibuka kandi barimo n’abahagarariye inzego z’umutekano ni ukuvuga Polisi n’ingabo.
Hari n’abahagarariye amashyaka ya Politiki.
Ntaryamira yaguye mu ndege yari irimo na mugenzi we wayoboraga u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Hari taliki 06, zishyira taliki 07, Mata, 1994.
Yapfuye amaze amezi abiri ku butegetsi.
Yari yarashinze ishyaka ry’Abakozi b’Abarundi.
https://twitter.com/RTNBurundi/status/1511613489156141056?s=20&t=UFcK4jw2nGN1q8RFN8kzCA





